Verse 1
Kera nar' umwangizi
Mu mutima rwihishwa
Maze, mpura n' uw' Imana,
Anyigish' ibya Yesu,
Verse 2
Uk' umuntu yakizwa
Urubanza rw' ibyaha,
Akabyarw' ubwa kabiri
Kubg' urupfu rwa Yesu
Verse 3
Ibyo maze kubyumva,
Ntsindwa n' urubanz' ubgo,
Meny' ibyaha nagakoze
Kuv' aho navukiye
Verse 4
Nsaba Yes' imbabazi,
Natur' ibyaha byanjye,
Nizer' urukund' ankunda;
Hanyum' arandokora
Verse 5
Kuv' ubwo, njya nzinukwa
Iby' isi nakundaga,
Menya yuko bizashira
Yes' ubg' azagaruka
Verse 6
None, mfit' amahoro
N' ubugingo bw' iteka
Yes' ampay' Umwuka Wera;
Anesherez' iby' isi
Verse 7
Ikimbabaza cyane,
Kikanter' agahinda,
N' ukureb' abari mw isi
Banze kwitaba Yesu
Verse 8
Abakijijwe twese
Tubabarir' ab' isi,
Tubabwire n' Ubutumwa:
Ni wo murimo wacu