Verse 1
Abakund' iby' isi—Ntabgo babihaga;
Ba sogokuruza—Na bo ntibahaze
Verse 2
Abanga kwihana—Muratubabaza
Ko tubaburira,—Mukizib' amatwi!
Verse 3
Ibi bibashuka,—Nta kizarokoka,
Kerets' abihannye,—Yes' akabakiza
Verse 4
Iyi s' izashira—N' ibirimo byose;
Inka n' imirima—N' intoke n' inzoga
Verse 5
Nta kizasigara:—Bizab' umuyonga
Ubw' is' izashira,—Muzasigara he?
Verse 6
Twebw' abakijijwe—Turanezerewe
Guca mur' iyi si,—Dufit' amahoro
Verse 7
Mwami wacu Yesu,—Turagushimira
Ko wadupfiriye,—Ntituzarimbuke