Verse 1
Yemw' abasubir' iyo muva,
I kuzimu kwa Nyamutezi,
Mukarekur' Umusaraba,
Ko muneshejwe?
Yes' ubw' azagaruka,
Aje kwim' ingoma ye,
Tuzamurebesh' amas' as' ate,
Dufit' ibyaha?
Verse 2
Ubw' utihanira gukizwa,
Ukaturir' abantu gusa,
Ngo bakumenye k' ukijijwe,
Urushywa n' iki?
Verse 3
Ubw' ur' umuntu w' umwigisha,
Wigish' abant' iby' Uwiteka,
Ntubageze ku Musaraba,
Wigish' iki se?
Verse 4
Ubg' ur' umunyangeso nziza,
Ushyitsa byose by' Itorero,
Ntusohore ku Musaraba,
Wizey' iki se?
Verse 5
Ubw' ur' umunyabwenge bwinshi,
Byos' uzi no kubigenzura,
K' uyobew' iby' Umusaraba,
Bikuvuy' iki?
Verse 6
Ubg' ur' umunyesoni nyinshi,
Utinya kwihana ng' ukizwe,
Wibgira kw ar' uguhemuka,
Uzageza he?
Verse 7
Ngik' icyambu cy' amaraso ye,
Wirohemo, wa mutindi we
He kub' agace wasigaza
Katuhagiwe