Verse 1
Muze mwes' abakijijwe,
Abazinutsw' iby' isi;
Nimwikorer' umusaraba:
Ni w' ubaneshereza
Umusaraba ni wo bendera
Yacu tw' abakijijwe!
Twemeye n' isoni zawo:
Ni w' utunesherza
Verse 2
Umusaraba w' isoni
N' irembo rifunganye
Uduhata kwiyambura
Ibituremerera
Verse 3
Nuko, twiyambure byose,
Tumere nka ya mpumyi,
Ukw itanze gut' umwenda,
Ngw isang' Umwami Yesu
Verse 4
Twajyaga dutiny' urupfu:
Yes' arugir' irembo
Ritugeza vuba cyane
Mu bgami bgo mw ijuru
Verse 5
Ibikangisho by' Umwanzi
N' iby' intar' izuritswe
Ni tudat' inzira yacu
Ntabg' azadushyikira
Verse 6
Uzura n' Imana vuba
kubg' urupfu rwa Yesu:
Amaraso y' Umusaraba
Ni y' atwuzuza na Yo