"Ubgo nagendaga ndemerewe"

Gushimisha 436

Verse 1
Ubgo nagendaga ndemerewe, Sinari nz' ubg' icyo ntekereza Nonubu, maze kwihitiramo Mpisemw Umucunguzi
Tekereza nimutekereze! Mbes' iryo jambo muryitayeho? Mwibaze, muhitemo!
Verse 2
Mbeg' urukundo rw' Umwami Yesu! Aradukunda tudakwiriye Ubu ngub' arabahamagara: None, nimutemo!
Verse 3
Ntangajwe cyane n' imbabazi ze: Ni zo zatumy' anyitanirira; Kandi ngiheze mu mwijim' ubgo, Mvanwamo n' umucyo we
Verse 4
Emera nawe kwihitiramo! Imur' umwanz' uguhemukira; Wimik' ahubg' Umukiza wawe! Nta wakez' abo bombi