Verse 1
Ibihe nseng' Uwiteka
Bintarura mu mpagarara,
Ngo nigir' aho Dat' ari,
Mmuganyir' ibyo nkennye byose
Mu bihe by' umubabaro,
Bimpumuriz' umutima
Nsind' ubukana bg' umwanzi,
Mu bihe byiza byo gusenga
Verse 2
Ibihe nseng' Uwiteka
Binyemeza yukw asubiza
Ategrej' abana be,
Ngo bamusang' abakenure
Ndamwihereje rwos' ubu
Kuko yampamagay' ubge
Niringiye bga buntu bge:
Nogeze' ibihe byo gusenga
Verse 3
Guhora nseng' Uwiteka
Kujye kummar' umubabaro,
kugez' aho nzager' i We,
Mmwirebere ngeze mw ijuru
Niyambuy' umubir' upfa,
Nambaye kudapf' iteka;
Ubgo ni bgo nzasezera
Ku bihe byiza byo gusenga