Duhimbaz' Uwitek' Imana

Gushimisha 5

Verse 1
Duhimbaz' Uwitek' Imana no kuyisenga Kukw ari Yo yaremy' ibyo mw' isi n' iby' ijuru: Yesu Mwami wez' imitima yacu Ngo turirimbir' Imana
Verse 2
Duhimbaz' Uwitek' Imana no kuyisenga Kukw ijy' itegeka neza mu bihugu byose Izaduh' ibidukwiriye byose: Twizer' iri jambo ryayo
Verse 3
Duhimbaz' Uwitek' Imana no kuyisenga Yaraturemye; ni Yo yaduhay' ubugingo: Iturinda mu byago byose: Ni Y' itugirir' ubuntu
Verse 4
Duhimbaz' Uwitek' Imana no kuyisenga Ibihumeka byose bishim' izina ryayo, Tuyikunde kukw ar' umucyo wacu: Tuyisab' iminsi yose