Muze mwenyine, twihererane

Gushimisha 50

Verse 1
Muze mwenyine, twihererane, Munsang' ahantu hatar' abantu; Dor' imiruhw irabarembje; Urusaku rurabaruhije
Verse 2
Murek' ibyifuzwa n' ab' iyi si, Mushak' ibyihishw' abanyabgenge; Jyewe na Data tubana namwe: Ntimuri mwenyine, turi kumwe
Verse 3
Murajye mumbgir' ibyo mwibgira, Ibyo muvuga n' ibyo mukora, Mu miruho yanyu munaniwe; Bimenywa n' uz' imigambi yanyu
Verse 4
Inzir' iraruhije: mwitange, Mutazananirwa mukigenda; Mury' umutsim' uter' imbaraga, Munywe no ku mazi y' ubugingo
Verse 5
Nuko, mukor' imirimo yanyu; Nzajya mbafasha mu mibabaro: Uwitanga nzamugororera; Ndaza vub' umusek utambitse