Nimusang' Umwami Yesu

Gushimisha 53

Verse 1
Nimusang' Umwami Yesu: Arabaruhura; Nimubyumve, mw' abarushye, Yasezerany' atyo Ni W' ugab' umugisha: Ashobora byose Ni W' ugab' ubugingo Butazashira
Verse 2
Nimusang' Umwami Yesu: Dor' arabashaka; Nimubyumve, mw' abahabye, Yasezerany' atyo Kand' ushavura wese, Agahab' inzira, Yumvire Yesu vuba, Az' amwakire
Verse 3
Nimusang' Umwami Yesu: Atang' imbaraga; Banyantege-nke, mubyumve, Mumwisunge mwese Satan' arabarwanya, Akajy' abashuka Yesu yaramutsinze: Nimutinyuke!
Verse 4
Kand' usang' Umwami Yesu Ntazamukumira; Mwe gushidikanya rwose, Mwumve munezerwe Akund' abanyabyaha Urukundo rwinshi Arabahamagara Ngo muz' ahw ari