Verse 1
Yes' araduhamagara
Kurek' ibyaha byose:
Ahor' atubgir' iteka
Ngo tumukurikire
Verse 2
Tumere nka ba barobyi,
Bumvis' amagambo ye:
Bemeye gusig' ibyabo,
Ngo bamukurikire
Verse 3
Atubuza kwifuz' ibyo
Mw isi n' icyubahiro;
Azaduh' ibiduhaza,
Ni tumukurikira
Verse 4
Nubgo twaba tunezerwa,
Cyangwa turi mu byago,
Yes' araduhamagara,
Ngo tumukurikire
Verse 5
Yes' araduhamagara;
Nuko, tub' intore ze,
Tumukunde, tumusenge,
Tuzageze ku gupfa