Verse 1
Yes' aragutegereza;
N' inshuti yawe
Araguhamagar' ati:
Ngwino hano!
Verse 2
Ita ku magambo meza
Akubgir' ati:
Nabambiwe kugira ngo
Ngucungure
Verse 3
Mbes' ubuntu bganjye bginshi
Ubgangir' iki?
Ntiwamenyemera, nkaguha
Agakiza?
Verse 4
Mbese ntiwamaz' imyaka
Myinshi mu byaha,
Ur' imbata ya Satani,
Nturambirwe?
Verse 5
None, reka nkubohore,
Naw' unyizere,
Unkurikire wishimye,
Ub' uwanjye
Verse 6
Yesu yahoz' akubgira
Kensh' ibyo byiza;
Dore, n' ub' arakwinginga!
Wamwang' ute?
Verse 7
We gutind' ahar' ijwi rye
Ryahora vuba;
Ubu n' igihe gikundwa,
We gutinda
Verse 8
Mwami Yesu, singitinda;
Noneho ndraje
Ububata bgawe bgiza
Ni bgo nkunze