Shobuj' aguhamagara

Gushimisha 58

Verse 1
Shobuj' aguhamagara Munyabyah' umwitabe, Wumvir' ijwi rye ryinginga: N' Umucunguzi wawe
Mwitabe! Mwitabe! Sanga Yesu nonaha!
Verse 2
N' iki gitum' umutera kukurindira cyane? Kera kose waramwanze: None ngwino: ntutinde!
Verse 3
Banguk' aguh' uyu munsi Ubgera n' imbabazi N' amaharo y' adashira N' ubugingo n' ubgami
Verse 4
Agutegey' amaboko, Agukund' akwifuza Banguk' uve mu bugoryi: Ngwino, wikebaguza
Verse 5
Aracyaguhamagara: Wihut' atarahita Wumvir' ijwi rye ryinginga, Udasanga yagiye!