Nimuze, mwa ndushyi mwe mwese

Gushimisha 59

Verse 1
Nimuze, mwa ndushyi mwe mwese, Muremerewe, murembye Yes' aje kubasanganira N' ubuntu bge n' urukundo Mwese, nimuze! Muze, mwese! Mumwitab' arabifuza!
Verse 2
Nubg' ur' umunyabyaha byinshi, Humura ye! N' uw' ibambe! Iby' agushakaho ni bike: N' ukwihan' ukamwizera Wa munyabyaha we wihebye, arakogesh' amaraso
Verse 3
Umwana wera w' Uwiteka Yubamiy' i Getsemane, Baramubamb' ari tw' azira; Nukw ati: Birarangiye! Utegerej' iki se, kandi? Ibyo ko biguhagije!
Verse 4
Dore, yazamutse mw ijuru, Atsinz' urupfu n' ibyaha! Aratuvugira kuri Se, Agaragaz' amaraso Na S' akareb' izo nkovu ze, Nihanny' akambabarira
Verse 5
Nukw abakijijwe na Yesu Tuzamusanganirayo! Abo mw isi n' abo mw ijuru Ni ko kuririmba, tuti: Turagushimye! Haleluya! Ur' Umukiza n' Umwami!