Verse 1
Nagir' indim' igihumbi,
Nabgo byannanira
Gusingiz' umucunguzi,
Ngo mbirangize neza
Verse 2
Umfashe, Man' ihoraho,
Nkwiz' icyubahiro
Cy' izina ryiza rya Yesu,
Namamaz' ishimwe rye
Verse 3
N' izina ridutinyura
Mu bgoba dufite;
Rihumuriz' ubabaye,
Rikabyuts' uwaguye
Verse 4
N' ukuri, Yes' ashobora,
Gutsembahw ibyaha,
Akejesh' amaraso ye
Abacumuye bose
Verse 5
Gipfamatwi, umva Yesu!
Kiragi, ririmba!
Kimug' itere hejuru!
Mpumyi, tumbira Yesu!