Verse 1
Muze ku Mwami w' ubugingo:
Bangizi, musange Yesu
Ni We wenyin' uzabakira;
Azabah' Umwuka wera
Umukunz' akihan' ibyaha
Ntago yanga kumwakira
Verse 2
Abamwizera mw isi yose
Abatabaz' imbaraga;
Urukundo rwe rutangaza
Ruboneka hose hose
Verse 3
Kirisito, Mukiza mwiza,
Tungany' imitima yacu;
Duhe gukiranuka rwose
N' amahoro no kwizera