Verse 1
Ngwino, ngukize, mwangizi:
Nabony' ishavu ryawe ryose;
Nyamar' ushatse ko ngukiiza,
Ukwiriye kunyumvira
Dor' uko mpagaze ku rugi:
Ndi shobuj' Umucunguzi
Nkuzaniy' imigisha myinshi:
Mbese, ntiwankingurira?
Verse 2
Kera, narakuvukiye,
Ngucunguz' ubugingo bganjye
Mbese, k' unangiw' umutima,
Ubuz' uko wanshyiramo?
Namaz' iminsi myinshi cyane
Ku rugi rwawe nkomanga
Mugenzi, ko bugiye kwira,
Mbese, ntiwankingurira?
Verse 3
Rya joro ridacy' iteka
Ni ryir' uzantabaza s' ute?
Ntutind' unyitab' uyu munsi,
Ngukikire, nkurengere!
Igihe cyawe kirakuze;
Ntuvug' uti: Nzaz' ubundi
N' uza ku rugi rwanjy' utinze,
Uzakomangir' ubusa
Verse 4
Nubgo wumv' utanyitaho,
Jye ndacyakwinginga ngukunze,
Nkurindire kugeza ryari?
Ngwino, ndakwingiz' i wanjye;
Dor' uko mpagaze ku rugi:
Ndi shobuj' Umucunguzi
Nkuzaniy' imigisha myinshi:
Mbese, ntiwankingurira?