Nta kindi gihesha gukiranuka

Gushimisha 68

Verse 1
Nta kindi gihesha gukiranuka Mu b' isi no mu bo mw ijuru, Keretse kwizera ko wogejwe de N' amaraso ya Yesu masa
Wogejwe na Yesu? Watunganijwe n' amaraso? Har' ubgo yakwuhagij' amaraso? Mbes' imyambaro yaw' irera?
Verse 2
Amaraso ya Yesu yogej' atyo Abanduy' imitima yabo: Ntimukererw' ahubgo mutebuke, Mwezw' imitima yanyu neza
Verse 3
Umukiz' ubg' azagaruk' afite Icyubahiro cy' ubgiza bge, Abatari bezwa bazinjir' i we Mu birori by' ubukwe bate?
Verse 4
Bazatinya guhinguk' imbere ye, Bazahinduk' ubgoba busa Nukw iyambur' iyo myambaro mibi Yes' akwambik' iye y' ubukwe