Verse 1
Nkuko Mose yamanits' inzoka ku giti,
Abarembejwe bakayireba,
Bagakir' uburibge, bakaba bazima
Kubg' imbabazi z' Uwiteka,
Ni ko na Yesu
Yatumanikiwe ku Musaraba kera:
Tumurebe, tumwiringire
Verse 2
Mutim' ushavuye, reb' Uwagupfiriye;
Reba Yesu wakumanikiwe!
Munyabyah' umutumbir' aragukiz' ubu,
Umureb' arakiza rwose!
Reba, wizere!
Kubabarirwa kwawe kuv' i Gologota:
Reba, reba ku Musaraba
Verse 3
N' iki cyatumy' Umwana w' Iman' ababazwa?
Umv' icyatumy' abambga ku giti,
Kand' icyatumye yambikw' ikamba ry' amahwa:
Ni kubgawe n' ibyaha byawe!
Reba, wizere!
Dor' urupfu n' urwe, nahw imyandu n' iyawe:
Reba, reba ku Musaraba
Verse 4
Naho warir' ukicuz' ukanababara,
Ntibyarih' ibicumuro byawe
Dor' impongan' ikwiriy' ibyaha wakoze
N' amaraso ya Yesu masa
Reba, wizere!
Wizer' Uwakubambiw' arakurokora:
Reba, reba ku Musaraba
Verse 5
Yagukirishije ya mibyimba yagize;
Ni na We gukiranuka kwawe
Yakubeshejeho, war' uwo kurimbuka:
Wakir' ubgo bugingw aguha
Reba, wizere!
Yes' ubg' atagipfa, tuzabanaho na we:
Reba, reba ku Musaraba