Dor' abera bo mw ijuru

Gushimisha 7

Verse 1
Dor' abera bo mw ijuru barishima cyane Baririmbira Yes' iyi ndirimbo nshya,
Bat' icyubahiro cyose kib' icya Yesu, Wadukunz' akatwuhagiz' amaraso
Verse 2
Abo bose bari bandujwe n' ibyaha kera, None bamaby' imyenda y' abakijijwe Bat' icyubahiro . . . . . . .
Verse 3
Uwahoz' ar' umugome Yes' amuhindura Umutambyi w' Umwami: tumusingize! Tut' icyubahiro . . . . . . .
Verse 4
Iyo Yes' atadukunda tutarozw' ibyaha, Tuba twihebye rwose: twakozwa na nde? Non' icyubahiro . . . . . . .
Verse 5
Turirimbire n' aband' uko yadukijije, Bibareherez' ahw ari, barimbe Bat' icyubahiro . . . . . . .