Hagarara munyabyaha

Gushimisha 71

Verse 1
Hagarara munyabyaha, Kuk' uri mu mwijima; Urarindagira hose, Ugiye kwiyahura
Ngwin' Iman' ijya yakira Umunyabyaha wese Ibuka, nta n' umwe yanze: Ngwin' irakurokora
Verse 2
Wajyaga wibgir' ibibi, Ukagir' agahinda; Washatse gutsind' ibyaha, Nyamar' urananirwa
Verse 3
Washaka kuza mu mucyo Ng' ubohorwe n' Imana? Wakwemera kuyikunda Nkuko na Y' igukunda?
Verse 4
Teg' amatwi, munyabyaha: Araguhamagara None wemere gkizwa: We kwihemukir' utyo!