Verse 1
Ngwino, zan' ibyaha byawe
Kuri ya soko nziza
Ubiyirohemo byose,
Wiboner' ihumure
Gira bgangu! Wizarira!
Nturushy' utindiganya na hato
Yiteguye kugukiza:
Arakwinginze ng' uze
Verse 2
Ngwino, zan' ibyaha byawe
Kuri ya soko nziza,
Nubgo bitukura rwose,
Birab' umweru dede
Verse 3
Umv' amagambo ya Yesu,
Wihan' umwiringire!
Mwitab' aguh' ubugingo;
Nuk' umukurikire
Verse 4
Subira kuri ya soko,
Ni ho wakirira pe;
Ni cyo kizatum' impundu
Zivugira mw ijuru