Njye mfit' Umukiz' ujy' amvuganira ku Mana

Gushimisha 74

Verse 1
Njye mfit' Umukiz' ujy' amvuganira ku Mana N' inshut' idahana, si nk' izo mw isi Itek' arandind' akankingira n' ibyago Icyamp' Uw' akab' Umukiza wawe!
Njye ninging' Imana ngw ikwereke Yesu Ng' umwakire nawe: ni ko ngusabira
Verse 2
Nahaw' ikibanza na Data wo mw ijuru, Mu rugo rwe rwera kubg' umwana we Azangezayo ngo tuban' iteka ryose Icyampa ngo nawe tuzabaneyo!
Verse 3
Nzahabga n' umwambaro mwiza, wera cyane, Tw' abacunguwe yatubikiyeyo Njya ngir' amatsiko, nkakwifuza, mugenzi Icyampa ngo naw' uzawambar' ubgo!
Verse 4
Kur' ubu, njya ngir' amahoro mu mutima, Nyahawe na Yes' Umukiza wanjye Atemba nk' uruzi: ab' isi ntibayazi Icyampa ngasang' uyahawe nawe!
Verse 5
N' umara kumwera h' Umukiza wawe, Uhamye mu band' iby' agukoroye Usabe n' Iman' ibahishurire Yesu, Bahabg' ubgo buntu wahawe nawe