Verse 1
Njye mfit' Umukiz' ujy' amvuganira ku Mana
N' inshut' idahana, si nk' izo mw isi
Itek' arandind' akankingira n' ibyago
Icyamp' Uw' akab' Umukiza wawe!
Njye ninging' Imana ngw ikwereke Yesu
Ng' umwakire nawe: ni ko ngusabira
Verse 2
Nahaw' ikibanza na Data wo mw ijuru,
Mu rugo rwe rwera kubg' umwana we
Azangezayo ngo tuban' iteka ryose
Icyampa ngo nawe tuzabaneyo!
Verse 3
Nzahabga n' umwambaro mwiza, wera cyane,
Tw' abacunguwe yatubikiyeyo
Njya ngir' amatsiko, nkakwifuza, mugenzi
Icyampa ngo naw' uzawambar' ubgo!
Verse 4
Kur' ubu, njya ngir' amahoro mu mutima,
Nyahawe na Yes' Umukiza wanjye
Atemba nk' uruzi: ab' isi ntibayazi
Icyampa ngasang' uyahawe nawe!
Verse 5
N' umara kumwera h' Umukiza wawe,
Uhamye mu band' iby' agukoroye
Usabe n' Iman' ibahishurire Yesu,
Bahabg' ubgo buntu wahawe nawe