Verse 1
Yesu ni we Nshuti yacu;
Ni W' utwikorera
Imibabaro n' ibyaha,
Akatwuzuza na Se
Dore, tubur' amahoro,
Tuyabuzwa n' ubusa,
Kuko tudasaba neza
Ibyo dukena byose
Verse 2
Ni tugir' ibyago byinshi,
Tugashukwa n' Umubi,
Tumuganyir' amaganya,
Kukw ayadukuraho
Harihw indi nshuti nk' iyi
Yababarana natwe?
Yes' az' intege nke zacu
Tumwisunge dusaba
Verse 3
Nib' ufit' ishavu ryinshi
Ukababara rwose,
Ubuhungiro ni Yesu:
Ngwino tumwihishemo
Iy' inshuti zidutaye,
Zikaduhemukira,
Yes' adukibgir' ingabo,
Akaduhumuriza