Verse 1
Kera har' umubiyi
Wasohoy' imbuto;
Zimwe zigwa ku nzira,
Zimarwa n' inyoni,
izindi ku rutare,
Zumishwa n' izuba,
Kuko zari zibuze
Ahantu horoshye
Verse 2
Mu mahwa hagw' izindi,
Zikurana na yo;
Nukw aziniga zose,
Ntizera na gato
Izindi mbuto zigwa
Mu butaka bgiza;
Zimeze, zirakura,
Zer' imbuto nyinshi
Verse 3
Har' umubibyi wundi,
Ni Yesu Krisito
Ijambo ry' agakiza
Ni ryo mbut' abiba,
Kand' imitima yacu
Ni na yo mbibe ye,
Ari mib' ari myiza,
Amishamw imbuto
Verse 4
Ku mutwe n' ibiganza
No ku birenge bye,
Hatonyang' amaraso
Akibib' imbuto;
Imvura ni y' imeza
Imbuto z' iyi si:
Amaras' akameza
Izo mu mitima
Verse 5
Mugenzi, har' ibiki
Mu mutima wawe?
N' inzira nyinshi, mbese?
Cyangwa n' urutare?
Cyangwa n' imbibe inziza?
Mbe harafumbiwe?
Weramw imbuto nziza,
Cyangw' umez' amahwa?
Verse 6
Umwami Yes' azaza
Gusarur' imbuto;
Azaz' afit' intara,
Maz' azigosore;
Ingano nziza zose
Azazihunika,
Maz umuram' awute
Nawo mu muriro
Verse 7
Uzajya hehe wowe?
Nturabimenya se?
Uzajya mu kigega,
Cyangwa mu muriro?
Urorere gutinda:
Wihane nonaha!
Uyu n' umunsi mwiza
W' kwemererwamo