Jy' uhor' undinganirije

Gushimisha 79

Verse 1
Jy' uhor' undinganirije Aya magambo meza Umpugur' uyammenyeshe, Aya magambo ye Ayo ni yo njya nkunda, Ni y' ampesh' amahoro
Ni yo meza, ndayakunda, Anter' ibyishimo byinshi: Ni yo meza, ndayakunda, Anter' ibyishimo
Verse 2
Krist' ahet' abantu bose Ayo magambo meza Mumwitabe, banyabyaha, Mwumv' amagambo ye Abayoboz' ituza, N' amagamb' atunganye
Verse 3
Kwiza hos' ubutumwa bge Bg' aya magambo meza Muz' arabababarira, Mwumv' amagambo ye Yesu ni We Mukiza, Utubeshahw iteka