Izina rya Yesu

Gushimisha 8

Verse 1
Izina rya Yesu — Turaryubaha, Twemer' Umukiza — yukw ar' Uwiteka, Ngo biter' Imana — Icyubahiro Kuko Yes' ari we — Jambo ry' Imana
Verse 2
Yesu ni we Jambo — Ryaremy' iyi si N' umunsi n' ijoro — N' izuba n' ukwezi N' inyamaswa, na zo, — N' ibiguruka N' umuntu mw' ishusho — y' Uwiteka, Se
Verse 3
Yaciye bugufi, — Az' ino mw isi, Maz' abanyabyaha — Babi baramwica, Nubg' afit' izina — Ry' icyubahiro Hanyum' arazuka, — Ajya mw ijuru
Verse 4
Mwene Dat' ushime, — Iryo zina rye, Wicishe bugufi — kukw ari we Mana N' Umukiza wacu: — Yitw' Uwiteka Kukw izina yiswe — Rihebuje!
Verse 5
None, mu mutima — waw' umwimike: Rek' anesh' atsembe — Ibyo byaha byawe Yahaw' ubutware — Ngw agutsindire Wa Mubisha wawe, — Iy' ahingutse
Verse 6
Kand' Umwami Yesu — Azagaruka, Azany' ubutware — N' icyubahiro cye Maz' iyi si yose — Izamwimika; Nanjye nzamubona — Njye musingiza