Verse 1
Mwa bitang' igicuri mwe,
Muyoberw' umusaraba,
Turababgira turira
Yuko mubabaza Yesu
Mpisemo guhora nkizwa,
Ngashingwa mu gakiza ke;
Sinzava mu gakiza ke
Verse 2
Mwa barets' ubugingo mwe,
Mukabuguran' iby' isi,
Ubw' ibyo bizabora se
Muzakuramo ndamu ki?
Verse 3
Mwa barets' igihugu mwe,
Cyuzuy' ubuki n' amata,
Mukimiranye vuba ye,
Musubiye mw Egiputa!
Verse 4
Yemwe abavug' inkuru mbi
Ya cya gihugu Siyoni,
Ibyo mwit' amananiza
Bishoboker' uwizeye
Verse 5
Dor' amaraso ya Yesu;
Ni mo dukirizw' ibyaha,
Ngwino, dusubiraneyo,
Tugere ku Musaraba!
Verse 6
Yemwe bakunzi ba Yesu,
Mwihane, ye kubabara!
Mumaramaze kwitanga,
Igihe ni kigufi pe!
Verse 7
Mwa batuy' imitwaro mwe,
Ko mugifit' ingata se?
Turababwira turira
Ko muri kure ya Yesu
Verse 8
Muze, musange Krisito,
Ku ntebe ye y' imbabazi,
Dor' abategerej' ubu;
Muz' arabababarira!