Mwami, wakomeretse

Gushimisha 82

Verse 1
Mwami, wakomeretse: Ni twe waziraga! wahemuw' utyo, Mwami, Ushinyagurirwa Ker' utaraza mw isi, War' ufit' ubwiza! Dor' uko bagushyize Mur' abo bambuzi
Verse 2
Mpindukirir' undebe, Mukiza w' ukuri: N' impano y' imbabazi Njya nkuboneramo Yesu, waramfiriye: N' ibyanjye wazize; Ump' amahoro masa Kuko nkwiringira
Verse 3
Kand' imipfire yawe Ni yo yankijije Intera kugushima Mu kubaho kose: Imbabazi n' izawe, Mucunguzi wanjye Nah' urupfu rwantera, Nta cyakunkuramo
Verse 4
No mw ipfa ryanjye, Yesu, Uzambe bugufi: Urupfu ni runsinda Uzamar' ubwoba Kokw umubiri wanjye Uzabor' uveho; Nyamara, rizakubona Mu maso, Mukiza
Verse 5
Mukiza wanjye mfite Ubwuzu n' ishimwe, Ngo ndeb' inkovu zawe Wagize kubganjye! Umpe kunesha rero, Nkuko wanesheje Hahirw' uzapfa apfira Muri wowe, Yesu!