Verse 1
Umutwaro wanjye, Krisito,
Warawikoye
Bakubambye ku Musaraba,
Ni jyewe wazize;
Unkuraho wa mutwaro:
Sinkiwikoreye!
Verse 2
Igikombe cyanjye cyarimo
Kuvumwa n' urupfu;
Nuk' ucyiranguza kubwanjye;
Ibyo bisharira,
Uherak' ubisimubuza
Ibyiza by' ijuru
Verse 3
Uwiteka wang' ibyaha pe
Yabanguy' inkoni
Ariko si jye yakubise,
Ahubgo ni Wowe!
Iyo mibyimba, Krisito,
Ni yo yankijije!
Verse 4
Haguy' iy' nkundura, Yesu,
Jye nkunamamw ubgo;
Iguhitiraho ku Giti,
Jye ntiyanyagira
Yarakunshocaguriye;
None, hareyutse
Verse 5
So yakuy inkota ye yera,
Aragusogota;
Umutima waw' uhinduka
Urwubati rwayo
Non' iyo nkot' iragimbye:
Nta cy' ikintwar' ubu!
Verse 6
Jye napfanye nawe, Krisito,
Ubwo wamfiraga;
Urazuka, nzukana nawe,
Uraz' unturamo
Non' untungany' unyeze de,
Uzangez' i Wawe