N' iki cyankiz' ibyaha

Gushimisha 84

Verse 1
N' iki cyankiz' ibyaha? N' amaraso yawe, Yesu N' iki cyanyeza rwose? N' amaraso yawe, Yesu
Ayo maraso ye Ni y' amboneza rwose: Nta cyampa gukira, Nk' amaraso y' Umukiza
Verse 2
Nta kindi cyantunganya, Nk' amaraso yawe, Yesu, Nta kindi cyiru mfite, Nk' amaraso yawe, Yesu
Verse 3
Nta cyantsembahw ibyaha, Nk' amaraso yawe, Yesu Nta byanjye byamboneza, Nk' amaraso yawe, Yesu
Verse 4
Ni Wowe niringira N' amaraso yawe, Yesu, Ni Wow' ump' amahoro, N' amaraso yawe, Yesu
Verse 5
Nguhimbariza cyane Amaraso yawe, Yesu Mwami, ndagushimira Amaraso wamviriye