Verse 1
Amaraso Y'umucunguzi
Niyo Soko Yoz'abanduye;
Niyo Yez' abanyabyaha de,
Bakabonera rwose
Ndaguhimbariza Mucunguzi,
Imbabazi Wangiriye,
Ukanyoz'ibyaha
Nakoze Mu maraso Wavuye
Verse 2
Urya mwambuzi mwabambanye
Ayarabutsw'aranezewa
Nanjy'umwihebe mubi nka we,
Untabare Umboneze!
Verse 3
Mwami Yesu mwana W'intama
Njya ngukundira Mucunguzi,
Amaraso Yaw'atunganye
Ayo Watuviriye
Verse 4
Nta N'ikindi Kibasha
Nkayo Kudutsembahw ibicumuro
No gucungura n' abemeye
Kwizer' umucunguzi
Verse 5
Mperey'aho nayaboneye
Ava Mu Bikomere byawe,
Nogez'urukundo Wakunze
Nzagushima, Ndinde Mfa
Verse 6
Nd'ino Mw'isi, biranira
Kugushim'uko bikwiriye
Nyum'uzamp'urundi rurimi,
Njye Ngusingiz'iteka