Amaraso y' Umukiza

Gushimisha 86

Verse 1
Amaraso y' Umukiza Yakuyiriye Yayaviriy' abagome N' abanyabyaha
Amaraso y' Umukiza Yakuviriye, Rek' akoze, rek' akweze, Agukiz' ubu
Verse 2
Amaraso y' Umukiza Ni y' atunganya Rek' atembe nk' umugezi, Akugeremo
Verse 3
Nubw' ufit' ibyaha byinshi, Kandi wanduye, Amaraso y' Umukiza Arakweza de
Verse 4
Amaraso ni yo masa Yanyishyuriye Irya myenda yanjye yose, Ndababarirwa
Verse 5
Ubu nshiz' amanga cyane Kwinjir' Ahera, Kuko yaduhay' inzira Mu maraso ye
Verse 6
Amaraso yo kunesha Ni yo ndwanisha, Nsind' ibyaha na Satani, Nshobojwe na yo
Verse 7
Amaraso y' Umuhuza Wacu n' Imana, Ni y' ambonez' umutima; Ndayasingiza