Verse 1
Mbe, ntiwaturw' ibyo byaha byawe?
Usange Yesu! Usange Yesu!
Ntushaka no kubinesha rwose?
Wizer' amaras' akiza
A mara...so...kokw ashobora
Imiti...m' ishobewe..
Amara...so...y' Umucunguzi
Ni yo mas' atuneshereza
Verse 2
Mbe, ntiwaturw' ubwigenge bgawe?
Usange Yesu! Usange Yesu!
Akugir' umugwaneza nka we!
Wizer' amaras' akiza!
Verse 3
Mbese, ntushaka no kwezwa dede?
Usange Yesu! Usange Yesu!
Emer' akoz' ibyo byaha byose,
Wizer' amaras' akiza!
Verse 4
Mbese, ntushaka kumuyoboka?
Usange Yesu! Usange Yesu!
No kumusingiz' iteka ryose?
Wizer' amaras' akiza!