Verse 1
Numva Yes' anyemeza
Ko mbuz' imbaraga,
Ngo njye museng' Iteka
Ntacyo nzamuburana
Yanyishyuriye
Ya myenda yose;
Yambabariy' ibyaha,
Atuma nera de!
Verse 2
Niw' ufit' imbaraga
Zihagije rwose
Zo gukiz' ababembe,
Zigakiz' umutima
Verse 3
Singir' icyiza nkora
Nibesherejweho
N' ubuntu bgawe gusa,
Nezwa n' amaraso de
Verse 4
Nasaga n' uwapfuye
Mu mutima wanjye,
Maze Yes' aranzura,
Kandi ni W' unkomeza
Verse 5
Imbere ya ya ntebe
Nzahagararayo;
Nzaba njyany' iminyago,
Nyishyikirize Yesu