Yesu yaje kunshaka

Gushimisha 89

Verse 1
Yesu yaje kunshaka, Ndi kure, nzimiye, Anshyira ku bitugu Nukw arantarura! Maz' abamarayika be Baririmba basingiza
Umv' uko yankunze Umv' uko yanshatse! Ibuk' amaraso yanguze! Mbur' uko mbivuga, numiwe
Verse 2
Yasanze nkomeretse, Nukw aranyomora Ampumurira neza At' Ur' uwanjye ko! Sinari numv' ijwi nk' iryo, Nduhuka mu mutim' ubgo
Verse 3
Anyereka n' inkovu Zo mu biganza bye, N' izatewe n' amahwa Zo mu ruhanga rwe Nibaz' icyo yambonyemo, Cyatumye yihangan' atyo!
Verse 4
None, tuban' iteka; Mu maso he hera Hamvir' umucyo mwinshi, Uhor' unyobora; Amp' ibikwiriye byose; Mbur' uko mbimushimira
Verse 5
Nduhutse mu mutima, Amp' amahoro ye Iteka ntegereje Umuns' azazaho, Antahukan' angez' i We Anguze n' amaraso ye