Verse 1
Nari kure y' Imana mu ngoyi,
Ntazi ko naboshywe;
Mbohorwa n' amaraso ya Yesu,
Ngez' i Gologota
Shimwa Gologota! Shimwa Gologota!
Ni hw ibyaha byanjye byankuriweho
Shimwa Gologota!
Verse 2
Yesu ni we wankuye mu mbohe!
Njye muririmbira,
Indirimbo nshya nziza yampaye;
Ngez' i Gologota!
Verse 3
Yahamperey' Umwuka hw ingwate,
Mwakira nishimye
Yemeye no kumba mu mutima,
Ngez' i Gologota
Verse 4
Ngwino, sang' Unwkiza, mugenzi
Nukw akubohore
Yesu yahaniw' abanyabyaha
Rimw' i Gologota
Genda umusangeyo! Gend' umusangeyo,
Ahw ibyaha byanjye nabyogerejwe!
Gend' umusangeyo!