Ai Gitare Cy'Imana

Gushimisha 91

Verse 1
Ai Gitare Cy'Imana Reka nguhungireho Kubg'imbabazi zawe Kera Waramenewe; Non'ubu nkwihishemo Umujinya W' Imana
Verse 2
Amazi n'amaraso Byo mu rubavu rwawe Binkiz'uburyo bgombi Urubanza rw'ibyaha N'imbaraga mbi zabyo: Bye Kuzansind'ukundi
Verse 3
Ibyo twakora byose, N'umwete wacu wose, N'agahinda gasaze N'amarir' dashira Byose ntibyashobora Kudukurahw ibyaha
Verse 4
Ntacyo nzanye mu ntoke Kibasha Kunshungura, Simfit'icyo naguha: Nizey'umusaraba, Uwo Wamfiriyeho: Ni wo njya niringira
Verse 5
Dore nambay' ubusa Ndakwing' unyambike; Sinabasha Kwikiza; Ndagushakah' ubuntu; Unyuhagir'ibyaha, Mutabazi, ne gupfa