Verse 1
Umunsi mwiza nibuka
N'uwo Nakwemereyeho,
Wamberey' umucunguzi
Njye nkwiz' ibyawe nishimye!
Nsingize, Nsingize
Yesu Wanyogej' ibyaha
Anyigish' iby' inzira Ye,
Ngo nsenge, nshime Nezerwe
Nsingize, nsingize
Yesu Wanyogej' ibyaha
Verse 2
Warangije Kundokora:
Nd' uwawe Nawe Ur' uwanjye!
Iryo jwi ryawe ryinginga
Nabura nte Kuryitaho?
Verse 3
Najyaga ndorogotana:
Mu by' isi no mu ngeso Mbi
Nkugarutseho Noneho:
Sinzongera Kuzimira
Verse 4
Iteka nzagukorera;
Iby' isi ndabizinutswe;
No mw' ipfa ryanjye, Mukiza,
Sinzarorera Kwishima