Verse 1
Ibyaha byanjye, Yesu
Yarabyikoreye,
W' atigeze gukora
Icyaha na kimwe;
Ndamwegera, ndasenga,
Nd' umunyabvaha pe,
Nizer' ijambo ry' ati:
Urababariwe!
Verse 2
Maz' ibindushya byose
Ndabimukorera
Nta wand' utari Yesu
Wabyihanganira
Ndamwegera, njy' ahw ari,
Ndushye, ntentebutse,
Ndagenda, mpaw' intege,
Nsindishirijwe pe!
Verse 3
Nukw amaganya yanjye,
Nyakurwaho na We,
Nduhukira muri We,
Amp' amahoro ye
Imanuweli Kristo,
Zina rihebuje!
Rimbera nk' imibavu,
Ihumura neza
Verse 4
Icyampa nkaba nka We,
Akamp' ineza ye,
N' imbabazi n' ubuntu
N' ubugwaneza bye
Yes' uzampe gutura
I wawe mw ijuru,
Nkajya ngusingizanya
N' abamarayika