Iby' Iman' ijy' inkorera

Gushimisha 96

Verse 1
Iby' Iman' ijy' inkorera Bikorwa neza byose; Inam' ijy' ingira zose Nzishima nezerwe Ni yo Mana; ni Y' imenya Kundind' umunsi mubi: Ni ko kuyihereza
Verse 2
Iby' Iman' ijy' inkorera Bikorwa neza byose; Inzira nziz' inyuzamo N' iy' umurava wayo Yankirije muri Yesu, Ingirira n' ubuntu; Nta cyo yanyima rwose
Verse 3
Iby' Iman' ijy' inkorera Bikorwa neza byose; Nagir' ishavu n' ibyago Binguye mu mutima Ntibinyica; nsind' ibibi, Kukw ijy' impumuriza: Nta kindi niringira
Verse 4
Iby' Iman' ijy' inkorera Bikorwa neza byose; Urupf' ubwo ruzantera, Rukazankura mw isi, Sinzatinya; nzakomera, Kukw Uwiteka anjyana Mu bugingo budapfa