Verse 1
Nishimiye ko menye rwose Yesu
kw ar' Umukiza wanjye;
Ni we wanshunguj' amaraso;
Ndizera, mvuk' ubwa kabiri
Yambwiye ko nd' umunyabyaha,
Ndihana ndizer' arankiza;
Nibyo ndirimba, ni byo mvugo,
Nshim' Umukiz' ubudasiba
Verse 2
Nditanze, ndamwiyeguriye;
Binzariir' ibyishimo byinshi,
Namuhay' ibyanyanduzaga,
Abinkurahw amp' amahoro
Verse 3
Sinkir' uwanjy' arantegeka;
Mpiriwe n' uko mba muri We;
Njya ntegerez' ibyiza bindi
Nzagirirwa n' urukundo rwe
Verse 4
Kubimenya ni kwiza rwose:
Nd' uwa Yesu, sinshidikanya
Ushobora byos' arandinda;
Nkimwizeye, nta wamunnyaga