Verse 1
Ndumva k' umutim' ukeye:
Biranejeje rwose!
Ndakijijwe, ndakijijwe:
N' umunezero cyane!
Ibyaha byanjye byogejwe
N' amaraso ya Yesu;
Agahinda kamvuyemo:
Sinkir' umunyabyago
Verse 2
Nishimiye, nishimiye
Ko ntegekwa na Yesu
Murokozi, Murokozi,
Nemeye kub' uwawe
Wanyikuriye mu byaha,
Wowe, Ntwari y' Imana;
Wandokorey' umutima
Kand' umpaye kubaho
Verse 3
Waj' unshakan' urukundo,
Ubgo nari nzimiye
Wankuye mu byaha byanjye,
Unyigirir' uwawe
Mpereye none n' iteka,
Ni Wowe nziringira;
Kubaho kwanjye kurindwe
N' amaboko ya Yesu
Verse 4
Ndakuririmbira, Mwami;
Namwe ndababwiriza
Ibyo Yesu yankoreye:
Birantangaza rwose
Kuko yemeye kumfira,
Akamber' igitambo,
Umutima wanjye wose
N' uw' Uwawucunguye