Verse 1
Unkunda n' Umwana w' Imana;
Yaje mw isi kunshungura
Umutima wanjy' utangazwa
N' urwo rukundo rwa Yesu
unkunda ni Yesu; (x2)
Yamfiriy' ibyaha byanjye;
unkunda ni Yesu
Verse 2
Amaraso yawe, Mukiza,
Ankurahw ibyaha byanjye
Nahinduts' uwatsinz' urupfu
Kubw' izo mbabazi zawe
unkunda ni Yesu (x2)
Wanzukiye ngw ambesheho:
unkunda ni Yesu
Verse 3
Uzi kubaho kwanjye kose;
Unshorer' iminsi yose
N' umucyo waw' umurikira,
Ukandindish' urukundo
unkunda ni Yesu; (x2)
Yankujije mu by' Imana:
Unkunda ni Yesu
Verse 4
Nzi ko Yes' atajy' ahinduka,
No gukiz' aracyakiza
Uk' uri kose, munyabyaha,
Mwizer' ukizwe nonaha!
Ukundwa na Yesu: (x2)
Yapfiriy' ibyaha byawe;
Ukundwa na Yesu!